Mana yanjye, Butatu Butagatifu nsenga, mumfashe niyibagirwe rwose, kugirango niturire muri mwebwe, ntanyeganyega, ntuje nk’aho roho yanjye yaba yarageze mu buzima buhoraho. Ntihagire igihungabanya amahoro yanje, cyangwa igituma mbavamo, mwebwe indahungabana negamiye, ahubwo buri munota unjyane kure ncengere mu mayobera yanyu. Mutuze mu mahoro roho yanjye, muyigire ijuru ryanyu, muhature nk’ikambere muhitamo kwibera, aho muruhukira mwishimye. Sinzagire ubwo mpabasiga na rimwe mwenyine, ahubwo nzajye mpaba wese, ndi maso mu kwemera, jye wese mbasenga kandi niyeguriye igikorwa cyanyu cyo kurema bushya.
Kristu nkunda, wabambwe kubera gukunda, nashakaga kukubera umugeni unyuze umutima wawe, nashakaga kugukunda… byageza gupfa ! Ariko nzi intege nke zanjye, none ndagusabye ko wambera igishura nifurebyemo, uhe roho yanjye imisusure nk’iya We. Nkurohamemo, unsendere nk’umwuzure, abe ari wowe uba muri jye, kugira ngo ubuzima bwanjye buhinduke indorerwamo y’ubwawe. Uze muri jye nk’Umuramya-Mana, Umutangacyiru n’Umukiza.
Jambo Uhoraho, Mvugo y’Iana yanjye, ndashaka kubaho ubuzima bwanjye bwose nguteze amatwi, ndashaka kukubera umwigishwa, ngo menye byose ari wowe ubinyigishije.
Hanyuma , ninyura mu icura burindi, mu ntege nke, ntacyo mfite nsigaye amara masa, ndashaka kuguma nguhanze amaso no kwigumira mu rumuri rwawe. Zuba nikundira, rasa umutima wanjye ntwarwe wese noye kuzigera nsohoka mu mucyo wawe. Muriro ugurumana ntuzimate, Roho w’urukundo sesekara muri jye, kugira ngo mu mutima wnjye haberemo ukwigira umuntu kwa Jambo. Mubere ubumuntu bw’ikirenga yongere gukoreramo amayobera ye. Nawe Mana Data, ca bugufi wite k’uwo waremye, ni intamenyekana y’umukene ; mutwikire mu gicu cyawe, muri we ubonemo uwo ukunda wagishishirijemo ibyishimo byawe byose.
Butatu nikundira, mwebwe mukiro wanjye gusa, mahirwe yanyje, bwihugiko buhoraho nikingamo, nyanja ndahezwa mburiramo, mbiyeguriye wese nk’umuhigo wanyu. Muntakaremo, nanjye mbatakaremo, mu gihe ntegereje kuzaza kurangamira ubukuru bwanyu bw’indaherahezwa.